Iyo umuntu ageze hirya no hino mu tubari two mu Rwanda usanga akenshi abakunze gukoramo biganjemo urubyiruko rurimo n’abana b’abakobwa.
Bamwe mu bakobwa bakora muri utwo tubari bemeza ko kuba babayeho
muri ubwo buzima bugaragara nk’aho atari bwiza, ari ukubera imibereho
barimo usanga atari myiza. Ibi rero ngo bigatuma bahitamo kujya gushaka
imirimo aho bayibonye hose kuko nta kundi byagenda.
Nkuko tubikesha Imvaho Nshya yegereye bamwe mu bakora ako kazi ndetse na bamwe mu bakoresha babo bakorera mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bagire icyo bayitangariza:
Uwamwezi Lydie ufite imyaka 20, akorera muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa
Kigali yavuze ko amaze imyaka itatu akora aka kazi ariko kuri we ngo
gukora akazi ko mu kabari ni uko yabonaga nta yindi mibereho myiza
afite. Yagize ati: “Jyewe naje gukora aka kazi, kuko
nabonaga nta mibereho mfite. Iwacu turi abakene sinigeze ngira amahirwe
yo kwiga . Nararebye rero aho kugira ngo nsabirize nashaka akazi ako
ariko kose kabasha kuntunga, kuko mfite imbaraga zo kubikora. Ariko
ntibyoroshye biragoye dutaha bwije, udufaranga baduha niduke ugereranije
n’ubuzima bwo muri Kigali ariko nta kundi byagenda”.
Uwamwezi
yakomeje avuga ko ugereranyije n’uburyo abaho, akora ijoro ryose kandi
nta kuruhuka, buri mukiliya aba agomba kumufata neza nk’uko umukoresha
abimusaba ugasanga harimo ikibazo, kuko harimo abakiliya babyuririraho
bakabakorakora, bakababwira amagambo nyandagazi. Ku bijyanye n’ibishuko
byo kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kubera iyo mibereho, hiyongereyeho
gushukishwa amafaranga, Uwamwezi yagize ati : “Ibyo byo
ntawabitindaho cyane . Ubwo se wabona uguha udufaranga twiyongera ku
ntica ntikize duhembwa nabuzwa n’ iki kuyafata ibindi bikazaza nyuma !
Aho kugira ngo uburare wayafata kuko ariyo nzira umuntu aba yarahisemo”.
Karekezi Emanuel ni umwe mu bafite akabari, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko mu gihe ahaye umukozi akazi agomba kugakora nk’uko abisabwa. Yigiriye ati : “Niba mpaye umukozi akazi agomba kugakora uko bikwiriye, kuko aba yabyiyemeje kandi aba yaje kugasaba agakeneye. Nk’ubu akenshi abakiliya bacu bakunda kuza mu masaha ya nimugoroba bwije ku manywa ntababa bahari, ubwo rero ntabwo abakiliya baba baje ngo ubwire umukozi ngo atahe, utagashoboye arasezera akigendera. Kuko natwe icyo tuba dushaka ari ugukora tugatera imbere”.
Karekezi Emanuel ni umwe mu bafite akabari, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko mu gihe ahaye umukozi akazi agomba kugakora nk’uko abisabwa. Yigiriye ati : “Niba mpaye umukozi akazi agomba kugakora uko bikwiriye, kuko aba yabyiyemeje kandi aba yaje kugasaba agakeneye. Nk’ubu akenshi abakiliya bacu bakunda kuza mu masaha ya nimugoroba bwije ku manywa ntababa bahari, ubwo rero ntabwo abakiliya baba baje ngo ubwire umukozi ngo atahe, utagashoboye arasezera akigendera. Kuko natwe icyo tuba dushaka ari ugukora tugatera imbere”.
Ku
bijyanye n’imishahara mito bahemba abakozi babo, Karekezi yavuze ko
nabo bakora bashaka kunguka ngo ntabwo yahemba menshi kandi nawe ntayo
yabonye. Ku gitekerezo cy’uko bajya bareka abakobwa bagataha kare
abahungu akaba aribo bakora mu ijoro nk’uko bamwe babyifuzaga, Karekezi
yavuze ko bitashoboka kuko atakoresha abantu benshi ngo ntiyabona
amafaranga abahemba.
Bamwe
mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bakaba baratangaje ko babona abo
bana nabo bahohoterwa, kuko ngo ntabwo umwana muto yajya ataha saa
munani z’ijoro cyangwa saa cyenda ngo bizabure kumugiraho ingaruka mu
buzima bwe buri imbere.
Mukakimenyi Donatila ni umubyeyi w’imyaka 50 yagize ati: “ aba
bana bahura n’ibibazo byinshi ngo usanga batangira akazi bakiri bato,
bagakora amasaha menshi , nta minsi y’ikiruhuko bagira yewe no gutaha
bavuye ku kazi birimo ingorane nyinshi kuko bataha bwije cyane, bamwe
bakaba bahohoterwa cyangwa bagakoreshwa imibonano batabiteguye bitewe
n’ijoro batahamo bategereje ko akazi karangirira”.
Mukakimenyi akaba yaravuzeko iki ari ikibazo gikwiye kwigwaho mu rwego
rwo guha uburenganzira aba bana b’abakobwa bakora mu tubari.
Gusa
hari na bamwe usanga banenga imwe mu myitwarire y’abo bakobwa
bavugako idahwitse bishingiye ku buzima babayemo y’imiterere y’akazi
ubwako, bakora ndetse hakaba n’abemeza ko umukobwa ukora mu kabari
atavamo umugore mwiza w’umutima wakubaka urugo ngo rukomere. Umwe mu
basore witwa Kayinamura Jean yabwiye Imvaho Nshya ko atagira umugore
umukobwa ukora mu kabari. Kuri we ngo abakobwa bakora mu kabari
ntibitwara neza, kubera kwirirwana n’abagabo babakorakora cyangwa
bababwira amagambo yose abonetse.
Source: Imvaho nshya