Sunday, December 23, 2012

DRC na M23 bahagaritse ibiganiro bajya mu biruhuko.


 Raymond Tshibanda uhagarariye Congo mu biganiro i Kampala


Ku bwumvikane bw’impande zombi Crispus Kiyonga Ministre w’Ingabo wa Uganda akaba n’umuhuza muri ibi biganiro yatangaje kuri uyu wa 21 Ukuboza ko ibiganiro bibaye bihagaritswe.

 Kiyonga yavuze ko impande zombi zemeranyijwe ko zigiye mu biruhuko by’impera z’umwaka zikazongera guhurira i Kampala tariki 4 Mutarama umwaka utaha.

Kuva tariki 9 z’uku kwezi, ibiganiro byari bitaragira icyo bigeraho, usibye ko umujinya no gushinjanya byari byatangiye ubu byari byarahosheje nkuko bitangazwa na AFP.

Bafashe ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri mu gihe muri Kivu ya ruguru hari umwuka mubi, abaturage bakomeje guhunga. Ndetse abarwanyi ba M23 bo bemeza ko ingabo za Leta ziri kwiyegeranya ngo zibarase aho bagiye hanze ya Goma.

Ibiganiro Kiyonga avuga ko byari bigeze ku musozo wo gufata umwanzuro ku mategeko abigenga, ibyo kwigaho n’ingengabihe y’ibiganiro.

Ministre Kiyonga Crispus ariko yemeza ko azakomeza gukorana n’impande zombi kuri Telephone mu gihe bazaba bari mu biruhuko kugeza bagarutse.

M23 irega Leta ya Congo kutubahiriza amasezerano ya Werurwe 2009, ndetse no kutarengera abanyecongo bavuga ikinyarwanda bagirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Leta ya Kinshasa yo ishinja M23 kwigumura nta mpamvu, ibyaha by’intambara, igashinja kandi u Rwanda gufasha M23, ibirego Leta y’u Rwanda yakomeje kwemeza ko ntaho ihuriye nabyo.

Source: Umuseke.com

No comments:

Post a Comment