Thursday, December 20, 2012


 MASTECTOMY WITH TISSUE EXPANDERS~FROM START TO FINISH

Kurwara kanseri ukiri muto: Ibyago byinshi byo gucura hakiri kare (ménopause précoce)



Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubufaransa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima n’ubushakashatsi ku buvuzi INSERM (Institut national de la santé et de la recherche médicale) gifatanyije n’ibigo by’ubuvuzi byo muri kiriya gihugu, batangaje ko kwivuza kanseri mu gihe cy’ubwana bigira uruhare mu kuba umukobwa yacura (menopause) ataragera igihe.



 Ubu bushakashatsi bwakorewe ku itsinda ry’abagore 709 bagize kanseri ikomeye mu bwana bwabo (ni ukuvuga abagize kanseri nk’iy’amabere cyangwa agasabo k’intanga-ovaire) bakaba baravuwe mu mwaka w’1945 na 1985.

Gusa n’igihe gishize n’abanyamerika bari bagerageje gushaka isano iri hagati yo gucura hakiri kare no kuba umugore yarigeze kanseri, hanyuma bo baza kwirengagiza impamvu zaba zibyihishe inyuma.


Aba bafaransa bo baje kwerekana ko umugore wivuje kanseri ahita agabanukaho imyaka ine kuyo yari kuzacuriraho, naho iyo ari kanseri y’udusabo tw’intanga ho hagabanyukaho imyaka 7. Ibi bikaba bishobora guterwa n’uko akenshi umugore aba yarivuje kanseri nyuma ho gato yo gutangira ubwangavu nk’uko tubitangarizwa n’urubuga topsante.fr.


Igihe umugore wese acuze mbere y’imyaka byibuze mirongo ine aba abikoreye imburagihe kuko byakagombye kuba hagati ya mirongo ine na mirongo ine n’itanu.


N’ubwo ubu bushakashatsi bugomba gufatwa nk’umuyoboro wo gushaka uburyo hakwirindwa kanseri akenshi zifata abagore, hari ikindi bwakagombye kwitaho nko gushaka uburyo abakiri bato barindwa kanseri zishobora kuba zabatera ibibazo byo gucura bataragera igihe.


Na none kandi abayeyi barakangurirwa kuba bakwitabira kumenya niba barigeze kuba bavurwa
bumwe mu burwayi nka kanseri y’ibere, iy’umura ndetse n’iya ovaire kugira ngo babe bategura gusama hakiri kare imyaka itaregereza mirongo ine.

source:umuganga.com

No comments:

Post a Comment