Sunday, December 23, 2012

Gasabo:Abagabo babiri bari mumaboko ya Polisi ba kurikiranyweho kwihanira


 Gasabo:Abagabo babiri bari mumaboko ya Polisi ba kurikiranyweho kwihanira


Polisi yo mukarere ka Gasabo ,mumurenge wa Gisozi ,akagari ka Ruhango kuwa Kane mu masaha ya saa mbiri z’ijoro,yahafatiye abagabo babiri bari bakubise mugenzi wabo bamuziza kuba yarishe umuryango w’iduka akajya kuhiba.

Abo bagabo ni uwitwa Abdallah Ntiyamira ,ufite imyaka 27 na Damascene ufite imyaka 33,aba bakaba bazize kuba barihaniye bagakomeretsa uwitwa John Barigira ,ufite imyaka 20 wanahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kagugu nyuma y’uko bamukubise.Bombi bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.


 
Aba bagabo uko ari babiri bafashe Barigira nyuma y’uko yibye amakarito 3 ya Salsa,ayasaridine,ritiro 20 z’amavuta byose yari yibye mu iduka ry’uwitwa Mbonigaba.Aho kumujyana munzego zibishinzwe bahisemo kwihanira akaba arinacyo bakurikiranyweho kuko bamukomerekeje bikabije.

Polisi ivuga ko nubwo uyu mugabo Bingira yari yibye ,bariya babiri nta burengenzira bafite bwo kwihanira.

Bingira akazahanirwa icyaha cyo kwiba namara gukira naho bagenzi be bo bakazahanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri nibaramuka bahamwe n’icyaha ndetse n’amande ari hagati y’i 100 000 n’i 500 000 nkuko biteganywa n’ingngo y’I 148 mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.

Source: umuganga.com

 

No comments:

Post a Comment