Sunday, December 23, 2012

Kagame, Jay-Z, Clinton ku rutonde rw’abantu baranze 2012


 Perezida Paul Kagame /Photo internet


Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, yashyizwe  ku rutonde rw’abantu 51 ku rwego rw’isi bigaragaje ku buryo butangaje  muri uyu mwaka dusoza wa 2012 nkuko tubikesha ikinyamakuru The Time Magazine.

 

Ikinyamakuru The Time Magazine gikorera muri Amerika n’i Burayi, gishyira ahagaragara urutonde rw’abantu bahinduye imibereho y’abaturage, ibyamamare n’abandi bantu bakoze ibintu bidasanzwe mu bice barimo buri mwaka.

Iki nyamakuru The Time Magazine cyatangaje ko Perezida Kagame ari umunyapolitiki wafuguye bitangaje  ubuzima bw’abo ayobora nyuma n’ibihe bikomeye bya jenoside yabaye muri 1994  n’ingaruka zayo byazahaje u Rwanda cyane.

Aha bakomeze batangaza ko uburyo abanyarwanda bashima leta kandi bakanagaragaza ko banyuzwe n’ibibakorerwa ndetse nuko amahanga ashima cyane u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, bashingira kandi no kuba u Rwanda rugaragaza iterambere n’icyerekezo cyiza mu  nzego zitandukanye nk’imibereho y’abaturage, ubuvuzi, ubukungu, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, umutekano n’ibindi.

Ikinyamakuru The Time Magazine kandi ngo kibikesha abantu batandukanye cyaganiriye nabo aho bahamya ko  Paul Kagame ariwe u Rwanda rukesha ibyo rugezeho uyu munsi bishingiye ku miyoborere myiza ndetse akaba yaranagize uruhare ntagereranywa aho yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi muri 1994.

Ku rutonde kandi hari abandi bantu rurangiranwa bagarugaragayeho nka Bashar Assad uyobora Syria, Hillary Clinton, Bill Clinton, Jay-Z, Christine Lagarde uyobora ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Angel Markel uyobora u Budage.

The Time Magazine yemeza ko umuntu udasanzwe w’umwaka wa 2012 (the person of the year) ari Perezida wa Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika (USA) Barak Obama kubera uburyo yitwaye mu matora aheruka muri icyo gihugu.


SOURCE: umuseke

 

No comments:

Post a Comment