Thaïland: Abantu 30 bakomerekeye mu munsi mukuru wo kwitegura ishira ry’isi
Uwo munsi mukuru watumiwemo abakozi b’iyo sosiyete basaga 4000 waranzwe n’ubusinzi burengeje urugero abantu batangira guterana amacupa ku bushake maze abasaga 30 barakomereka kandi ngo nta muyobozi wiyo sosiyete washatse kuvugana n’itangazamakuru.
Uwo munsi wabereye muri resitora yitwa Chonburi ihererye mu birometero 100 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwamukuru wa Thailand, Bangkok; nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza (Reuters).
Hari abemera ko imperuka izaba tariki 21/12/2012 ariko Papa Benedigito wa 16 aherutse guhumuriza abatuye isi ababwira ko iyo ari imyemerere y’abatizera Imana.
Source: kigalitoday
No comments:
Post a Comment